Mama Dangote yatunguranye mu birori  by’isabukuru ye y'amavuko

Mama Dangote yatunguranye mu birori by’isabukuru ye y'amavuko

 Jul 12, 2026 - 21:00

Mama Dangote, umubyeyi wa Diamond Platnumz, yongeye kuvugisha benshi nyuma yo gutungura abitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru ye y'amavuko, ubwo yerekaga inshuti, abo mu muryango n'abafana umugabo mushya bari gukundana.

Ibi birori byabereye i Dar es Salaam byafashe indi ntera ubwo umuhanzi Ommy Dimpoz wayoboye uyu muhango yahamagaraga uwo mugabo ku rubyiniro, akavuga ko ari we wamaze kwigarurira umutima wa Mama Dangote.

Dimpoz yavuze ko uwo mugabo atuye mu Bwongereza, ndetse ko ari we uri mu buzima bwa Mama Dangote muri iki gihe.

Aya makuru yaciye ibintu nyuma y'iminsi mike yari iciyemo Uncle Shamte, wari umaze igihe kinini akundana na Mama Dangote ndetse afatwa nk'umuntu wagize uruhare rukomeye mu buzima bwa Diamond Platnumz, atangaje ko aba bombi bashyize akadomo ku mubano wabo.

Kuba Mama Dangote yahise agaragaza undi mugabo mushya nyuma y'icyo gihe gito, byatunguranye ku bafana benshi bituma amashusho yafatiwe muri ibyo birori akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga ndetse benshi bakomeje kumuha inkwenene.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien