M23 na FARDC i Sake umwana ararira nyina ntiyumve

M23 na FARDC i Sake umwana ararira nyina ntiyumve

 Mar 16, 2024 - 09:55

Rwongeye kwambikana mu mugi wa Sake uri mu nkengero za Goma hagati y'Ingabo za Leta ya DR-Congo FARDC ndetse n'umutwe witwaje intwaro wa M23 kuri uyu wa Gatandatu.

Amasasu abyutse avuza ubuhuha mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hagati y'Ingabo z'iki gihugu FARDC ndetse n'umutwe witwaje intwaro wa M23.

Imirwano yo kuri uyu wa Gatandatu, yatangiye mu ruturuturu mu mugi wa Sake uri hafi y'umugi wa Goma ukaba n'umurwa mukuru w'intara ya Kivu n'Amajyaruguru. Iyi sake, ikaba iherereye muri Teritwari ya Masisi.

Sake yongeye kuba isibaniro ry'urugamba, nyuma y'uko mu minsi yashize yabereyemo urugamba rwacaga ibintu, kuko FARDC yifuzaga kubuza M23 kwigarurira imisozi yari ikikije uyu mugi, nyamara birananirana.

Imirwano yongeye kubura mu mugi wa Sake hagati ya M23 na FARDC 

Iby'imirwano ya Sake muri iki gitondo cya tariki ya 16 Werurwe 2024, yemejwe n'umuvugizi wa M23 mu bya Politike bwana Lawrence Kanyuka, wavuze ko ihuriro ry'ingabo za Leta zigizwe, n'abacanshuro, Wazalendo, FDLR, ingabo za SADC n'iz'u Burundi bigabije ibice bituyemo abaturage batangira kurasa.

Kuri Kanyuka, avuga ko abasivile batangiye kuva mu byabo, kandi ngo intego yabo ni ukurinda abaturage, aho yemeje ko M23 kuri ubu irajwe ishinga no gukura mu nzira izo ngabo zigabije Sake.

Mu minsi mike ishize, byasaga nkaho Sake yarimo agahenge, kuko imirwano yarimo ibera muri Teritwari ya Rutshuru, aho M23 yafashe ibice birimo Nyanzale, ndetse sosiyete sivile itangira gushinja FARDC guhunga urugamba kuko ngo M23 hari ibice yafataga itarwanye.