Mu kiganiro kihariye yagiranye na 'The Politico' ku wa 03 Werurwe 2026, akabazwa ku kibazo cy’uko Iran ishobora kuzitabira igikombe cy'Isi, we yagaragaje ko nta kintu bimubwiye.
Ati “Simpangayikishijwe na byo na gato.”
Iran ni yo kipe ya mbere yamaze kubona itike yo kujya mu mikino y’Igikombe cy’Isi cya 2026. Icyakora, ntiyagaragaye mu nama y’ibihugu byujuje ibisabwa yateguwe na FIFA yabereye Atlanta kuri iki cyumweru, ibintu byateje ibibazo byinshi ku hazaza h’iki gihugu muri iri rushanwa.
Bivugwa ko ibibazo bya dipolomasi hagati ya Iran na Amerika bishobora kugira ingaruka ku myiteguro ya Iran. Harakibazwa niba mu gihe Iran yemeza kuza gukina, Amerika yazatanga impushya (visa) ku bakinnyi, abayobozi b’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ndetse n’abafana bashobora kuzaza kubashyigikira.
Mu magambo ye, Trump yavuze ko abona Iran nk’igihugu cyatsinzwe cyane, avuga ko kiri mu bihe bikomeye bya politiki n’ubukungu. Ibi bije mu gihe umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi ukomeje kuzamuka kubera amakimbirane ari mu Karere k’i Burasirazuba bwo hagati.
Igikombe cy’Isi cya 2026 kizaba ari cyo cya mbere kizitabirwa n’amakipe 48, kikazabera mu bihugu bitatu byo muri Amerika y’Amajyaruguru ari byo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexico.
Kugeza ubu ntiharamenyekana niba impaka za politiki zizagira ingaruka ku kwitabira kwa Iran. Gusa amagambo ya Perezida Trump yongeye kugaragaza ko atabona iki kibazo nk’ikintu gikomeye mu myiteguro y’iki gikombe cy’isi.
Perezida Trump ntiyitaye ku kuba Iran izitabira igikombe cy'Isi.
Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
