Ubu ni ubutumwa Jazmine yatangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook, nyuma y'uko iki kinyamakuru gisangije abantu amafoto ye ari ku rubyiniro ariko bayahinduye mu bundi buryo.
Jazmine akibona aya mafoto ntiyigeze ayishimira, ashinja iki kinyamakuru gukorana n'abantu bamurwanya bakabishyura kugira ngo basebye izina rye ndetse ko ari ibintu bamaze imyaka myinshi bakora ariko akabihorera.
Ati "Big Eye .Ug, mu maze imyaka myinshi mukora uko mushoboye musebya izina ryanjye ariko sinigeze ngira ikintu mvuga. Ubu bimaze kurenga urugero, ubu ngiye kugira icyo nkora.
"Ndabyumva mufite abantu bandwanya mukorana (kandi turabazi), bahora bahindura amafoto yanjye bakayabaha mukayasangiza abantu."
Jazmine yasabye iki kinyamakuru kutazongera kugira ikintu na kimwe bandika kimwerekeyeho, mu gihe cyose batabashije kumuvugaho ibyiza ndetse bagahagarika gukorana n'abo bamurwanya.
Amafoto ya Lydia Jazmine avuga ko bahinduye


