Lionel Messi, umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Argentina, yandikiye Angel Di María ibaruwa yuzuyemo amarangamutima nyuma yuko uyu mukinnyi atangaje ko asezeye mu ikipe y’igihugu.
Muri iyo baruwa, Messi yagize ati:“Nizere ko uzishimira uyu mugoroba hamwe n’umuryango wawe ndetse n’abantu bawe, twavuze ibyo yagombaga kuvuga byose. Twavuze byose, ninde watekerezaga ko bizarangira gutya? Tuzagukumbura kandi turagukunda. Tuzagukumbura cyane.“
Iyi baruwa Messi yayishyize hanze Di María akimara gutangaza ko asezeye mu ikipe y’igihugu.
Ni mu gihe kandi umuhango wo kumusezera wabaye ku munsi w’ejo nimugoroba. Uyu mukinnyi yavuye mu ikipe y’igihugu amaze gutsinda ibitego 145, umukino wa nyuma Di María akazuwukinira Argentina ku wa kabiri, 10 Nzeri 2024, aho bazacakirana Colombia mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’isi.
