Umukinnyi wa basketball muri NBA, Lebron James, ntabwo ntabwo akiri umwe mu bakurikira P. Diddy ku rubug rwa Instagram nyuma y’amashusho aherutse kujya ahagaragara yerekana uyu muhanzi akubitira uwahoze ari umukunzi we Cassie muri hoteri.
Hejuru y’imanza z’ihohoterwa rishingiye ku gitsina zitameoroheye guhera mu mpera z’umwaka ushize, mu mpera z’icyumweru gishize, tariki ya 18 Gicurasi 2024, hari amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana ko yakubise kandi akabwira amagambo mabi uwahoze ari umugore Cassie.
P. Diddy inshuti ye magara LeBron James ntabwo ikimukurikira kuri Instagram
Ni amashusho yerekanwe bwa mbere kuri terevisiyo ya Cnn , aho Diddy yagaragaye akubita Cassie mu maso akamusohora no muri hoteri bari kumwemo i Los Angeles.
Icyakora, nyuma yo gushyira hanze ayo mashusho, umushinjacyaha wa Los Angeles, DA George Gascón yasobanuye neza ko Diddy adashobora gukurikiranwa kubera ayo mashusho, kuko ari ibintu bimaze igihe kirekire.