Mu minsi yashize nibwo ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amashusho agaragaza umuraperi B-Threy na Bushali baririmbira abantu mbarwa mu iserukiramuco rya ‘Africa Fest’ ryabereye mu Bufaransa, mu mujyi wa Lille, tariki ya 24 Gicurasi 2024.
B-Threy wamaze kugaruka mu Rwanda, yabajijwe ukuri kuri ayo mashusho avuga ko muri iriya nyubako hari harimo n’undi muntu wari ufitemo imurikagurisha ry’ibintu bitandukanye ryaberaga ku rundi ruhande rw’iriya nyubako icyarimwe, kandi byose bifitanye isano n’iserukiramuco, ari naho abantu benshi bari bahugiye.
Uyu muhanzi yavuze ko abantu bari bahari ari benshi, ariko bitewe n’uko muri iyo nyubako haberagamo ibintu byinshi, buri muntu yajyaga mu byo ashaka bitewe n’ibyo akunda, aribyo byatumye abaza kureba iby’umuziki baba bake, gusa ahamya ko mu nyubako abantu bari benshi kandi ibintu byari bishyushye, ni mu gihe amashusho yo agaragaza ko hari abantu mbarwa mu nyubako.
Akomeza avuga ko kuba bariya barabonetse ari amahirwe kuko abantu benshi wabonaga ko batari bitaye ku muziki, ahubwo babaga bibereye mu bindi bikorwa by’imurikagurisha ryaberaga muri iyo nyubako.
Uyu muraperi kandi agarutse mu Rwanda nyuma y’uko byari byatangajwe ko tariki 15 Kamena 2024, yari afite igitaramo muri Poland yagombaga guhuriramo na Bushali ariko bikaba byarangiye atazakitabira.
Yatangaje ko ku ruhande rwa management ye hari ibintu batabashije kumvikanaho n’abateguye igitaramo bituma bahitamo kubireka yigarukira mu Rwanda, dore ko ngo na visa ye yendaga kurangira.
Gusa ku rundi ruhande Bushali we akomeje imyiteguro y’iki gitaramo afite muri Poland, ndetse we akaba akibarizwa ku mugabane w’i Burayi.
Imwe mu mafoto yagaragaye Bushali na B-Threy baririmbira abantu mbarwa