Diamond Platnumz yavuze ku byo kwibwa abakozi na Alikiba

Diamond Platnumz yavuze ku byo kwibwa abakozi na Alikiba

 Jun 9, 2024 - 15:54

Umuhanzi wo mu gihugu cya Tanzania, Diamond Platnumz yashyize umucyo ku bihuha byari bimaze iminsi bivuga ko mucyeba we Alikiba ashaka kumwiba abakozi.

Ku nshuro ya mbere Diamond Platnumz yavuze ku bihuha bivuga bimaze iminsi ku mbuga nkoranyambaga bivuga ko Alikiba arimo gushaka kumwiba bamwe mu bakozi be bo muri Wasafi akabajya ku gitangazamakuru aheruka gushinga cyitwa Crown Media.

Aganira n’ibitangazamakuru byo muri Tanzania, Diamond yavuze ko we abona ntacyo bitwaye kuba umukozi yava ku gitangazamakuru kimwe akajya ku kindi, cyane ko buri muntu wese aba yifuza gutera imbere.

Uyu muyobozi wa Wasafi yavuze ko iyo umuntu avuye ku gitangazamakuru kimwe akajya ku kindi, biba bivuze ko bamuhaye amafaranga menshi, kandi ibyo nta muntu wabyitesha cyane ko buri muntu aba yifuza ubuzima bwiza.

Crown Media yashinzwe na Alikiba mu mezi macye izana umuvumba udasanzwe, aho yigaruriye abanyamakuru bo ku binyamakuru bitandukanye birimo, EFM, Clouds n’izindi.