Dore itegeko rishobora kugonga abarimo Ish Kevin na Zeo Trap

Dore itegeko rishobora kugonga abarimo Ish Kevin na Zeo Trap

 Jun 11, 2024 - 10:59

Nyuma y'uko Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB rutangaje ko rwatangiye iperereza ku bahanzi barimo Ish Kevin na Zeo Trap bakurikiranyweho gukora indirimbo zirimo amagambo y'urukozasoni n'ibindi, dore ingingo z'amategeko zishobora kubahana.

Mu gihe Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB rwatangiye iperereza ku barapari barimo Zeo Trap, Ish Kevin ndetse na Hollix kubera gukora indirimbo zirimo ibitutsi n'imvugo nyandagazi, aba bombi Urukiko rubahamije ibi byaha bakisanga muri gereza ndetse hakazaho n'amande.

Nk'uko bigaragara mu itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, byumwihariko mu ngingo 161, aho bavuga ko gutukana mu ruhame ari icyaha gihanwa.

Itegeko rivuga ko "Umuntu wese utuka undi mu ruhame aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’iminsi cumi n’itanu (15) ariko kitarenze amezi abiri (2); ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi ijana (100.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana abiri (200.000 FRW); imirimo y’inyungu rusange mu gihe kitarenze iminsi cumi n’itanu (15) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Umuraperi Zeo Trap ashobora kwisanga mu rukiko

Gutukana bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo ni ikimenyetso, imigenzereze, ijambo cyangwa inyandiko bigambiriye gukomeretsa umuntu ku bushake kandi ku buryo butaziguye."

Indi ngingo ishobora ku gonga aba basore, ni 135 irebana n'ibikorwa by'urukozasoni, aho ivuga ko ubikoze aba akoze icyaha.

Ati "Umuntu wese ukora igikorwa gikoza isoni mu buryo ubwo aribwo bwose ku mubiri w’undi, nyiri ukubikorerwa atabishaka, aba akoze icyaha.

Umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukora icyaha cy’urukozasoni, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi ijana (100.000 FRW) arikoa tarenze ibihumbi magana atatu (300.000FRW).

Iyo icyaha cy’urukozasoni cyakorewe muvruhame, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW)."

Umuraperi Ish Kevin ashobora kwisanga imbere y'ubutabera