Umuririmbyi ukomoka mu gihugu cya Nigeria Oluwatobiloba Daniel Anidugbe amazina nyakuri ya Kizz Daniel, yatangaje ko yahagaritse iby'umubano we n'umukunzi we utari uzwi.
Kizz Daniel wahoze witwa Kiss Daniel, ubwo yari mu kiganiro n'Umunyakuru Angela Yee, akaba yamutangarije ko nta gitekerezo afite cyo kuba yakwinjira mu byo gushaka umugore ngo kuko afite abana batatu.
Uyu muhanzi akaba mu 2021 yaratangaje ko yabyaye abana batatu b'abahungu aribo: Jamal, Jalil, na Jelani, gusa akaba yarababyaranye n'umugore utazwi.

Kizz Daniel nta gahunda yo kwinjira mu mubano n'umugore afite
Icyakora ku bw'amahirwe make, yaje gutangaza ko ngo nyuma y'iminsi ine umwe muri bo witwa Jamal yaje kwitaba Imana.
Ikindi kandi akaba yaragize ibanga rikomeye Iby'ivuka ry'umwana we wa Gatatu.
Ubwo Umunyamakuru yamubazaga niba yitegura gushaka umugore, yarasetse cyane maze ati " Uvuze ngo? Yezu/Yesu ni Umwami kandi Imana buri gihe izahora ku ngomba."
Akaba yarakomeje atangaza ko afite abahungu batatu kandi bafite ubuzima. Icyakora rero hakaba hari ibihuha bivuga ko abo bana baba baravutse mu buryo bw'ikoranabunga bwo guhuza intanga.


Kizz Daniel n'abahungu be yabyaranye n'umugore utaraboneka mu ruhame
Magingo aya nta mugore bizwi neza ko Kizz Daniel Daniel yaba afite. Icyakora mu 2018 umukobwa witwa Chidinma Ekile byagiye bivuga ko bakundana ndetse banabana ariko biza kurangira atari byo.
Muri rusange Kizz Daniel ni umwe mu bahanzi ubuzima bwabo bwite bwakomeje kuba ibanga cyane kuburyo nta kintu cy'ubuzima bwe bwite ajya ashaka kugarukaho kugeza no kuri abo bana bivugwa ko bavutse mu buryo bw'ikoranabunga rya "Surrogate".
