Kenya yakajije ingamba mu kurwanya ubusinzi

Kenya yakajije ingamba mu kurwanya ubusinzi

 Jul 31, 2025 - 21:06

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Kurwanya Ibiyobyabwenge n’Inzoga muri Kenya (Nacada), rwatangaje ko rwahagaritse icuruzwa ry’inzoga mu buryo butemewe n’amategeko, ndetse rwatangaje ko rugiye gutangira umukwabo ukomeye ku bazarenga ku mabwiriza mashyayashyizweho.

Muri iryo tangazo ryasohotse ejo ku wa Gatatu, Nacada yavuze ko gucuruza inzoga mu bice bitemewe, nko ku mihanda cyangwa mu ngo, bitakemewe. Iyi gahunda ni imwe mu ngamba zafashwe mu rwego rwo kugabanya ikoreshwa ry’inzoga n’ibiyobyabwenge cyane cyane mu rubyiruko, no kurinda ubuzima bw’abaturage.

Amabwiriza mashya anabuza gucuruza inzoga hifashishijwe imbuga nkoranyambaga cyangwa ubundi buryo bw’ikoranabuhanga, ndetse no kuzigemurira abantu mu ngo ngo bazinywereyo.

Ikindi cy’ingenzi cyavuguruwe ni imyaka yemewe yo kunywa inzoga, aho yavuye kuri 18 ijya kuri 21. Ibi bivuze ko umuntu uri munsi y’imyaka 21 atemerewe kwinjira ahacururizwa inzoga, ndetse n’iyo yaba ari kumwe n’umuntu mukuru.

Nacada yatangaje ko hazakazwa umukwabo ku bantu bose bazica aya mabwiriza, igasaba abacuruzi n’abaturage muri rusange kubahiriza aya mategeko kugira ngo igihugu kirusheho kugira abaturage bafite ubuzima bwiza, by’umwihariko urubyiruko.

Iyi ni imwe mu ngamba zafashwe na Kenya mu guhangana n’ingaruka zituruka ku ikoreshwa ry’inzoga n’ibiyobyabwenge mu buryo budakurikije amategeko.