Kenya: Umukecuru yashatse kwishyurira abuzukuru be amafaranga y'ishuri mu buryo budasanzwe

Kenya: Umukecuru yashatse kwishyurira abuzukuru be amafaranga y'ishuri mu buryo budasanzwe

 May 17, 2025 - 18:18

Muri Kenya abakoresha imbuga nkoranyambaga bafashwe n'amarangamutima nyuma yo kubona umukecuru wabuze amafaranga yo kwishyurira abuzukuru be babiri bari birukanwe ku ishuri, agahitamo kujyana amatungo ye ku kigo kugira ngo bayasigarane agabanye umwenda w'asaga miliyoni 2 Rfw yari abarimo.

Ibi byabaye ku wa Gatatu w'iki Cyumweru, aho umukecuru witwa 'Consolata Aoko Oduya' utuye mu gace ka 'Adiedo' yatunguwe no kubona abuzukuru be babiri babirukanye ku ishuri bigagaho ryitwa 'Adiedo Mixed Secondary School' babaziza ko hari amafaranga y'ishuri batishuye.

Uyu mukecuru utarigeze yishimira kubona abuzukuru be bicara mu rugo bakareka ishuri, yakubise hirya akubita hino agira ngo arebe ko yabona aho akura amafaranga y'ishuri asaga miliyoni 2 Rwf ayishyure abana basubire ku ishuri ariko arahabura, dore ko byari birenze ubushobozi bwe.

Ibi byatumye afata icyemezo cyo gufata inkoko ze esheshatu (6) harimo n'izateraga amagi, azijyana ku kigo cy'ishuri agira ngo azibahe hanyuma bazibarire agaciro k'amafaranga zifite hanyuma bazisigarane, ariko bareke abana babe biga mu gihe agishakisha andi.

Ubwo yageraga ku ishuri umuyobozi w'ikigo witwa 'James Kabarak' yemeye ubusabe bw'uyu mukecuru, bemeranya ko inkoko baziha agaciro k'amafaranga ibihumbi 65,185 Rwf, andi akazayazana nyuma.

Nyuma nibwo haje kujya hanze amafoto y'uyu mukecuru yajyanye inkoko ku ishuri ndetse agaragaza uwo muyobozi ari gusuzuma inkoko azishakira agaciro.

Ni ibintu byakoze ku mitima ya benshi, abagiraneza batangira kumukusanyiriza inkunga kugira ngo abashe kwishyura iryo deni ryose abarimo kugira ngo abuzukuru be bige batuje.

Kuri ubu iri deni ryarangiye kwishyurwa, ndetse uwo muckecuru bahise bamusubiza inkoko ze zose.

Si ibyo gusa kuko hari n'abagiraneza biyemeje ko bagiye kuririhirira aba bana kugera barangije amashuri yabo.

ImageAmafoto y'umukecuru yajyanye inkoko ku ishuri

Image

Image

ImageMu nkoko yajyanye harimo n'izateraga