Mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru batangaje ko kuva batangira kwiyemeza gukora umuziki ku giti cyabo bari kugorwa n’ubushobozi ndetse n’uburyo bwo gukora ingendo.
Bavuze ko ubu badashobora gutangira gutekereza ibyo gukora ibitaramo bitewe n’ubushobozi buke kuko bagikeneye kubanza gushaka amafaranga yo kugura imodoka bagaca ukubiri no guhora batega moto.
Aba bakobwa kugira ngo babone ayo mafaranga bakaba basaba ubufasha abantu bwo kumva cyane imiziki yabo ku mbuga nkoranyambaga zabo ndetse no kubaha ibiraka bagakuramo amafaranga.
Bati “Dukeneye amafaranga, dukeneye imodoka kuko ubu turi gutega moto. Mbere y’uko dutekereza gukora ibitaramo turabasaba ngo mubanze mudufashe. Turashaka ko muduha ibiraka kandi mukumva n’umuziki wacu.”

Kataleya na Kandle barasaba abantu ibiraka kugira ngo babone amafaranga yo kugura imodoka
Aba bakobwa batandukanye na Theron Music yari management yabo mu mpera z’umwaka wa 2023, bapfuye ko bashakaga gushyira camera mu rugo imbere aho babaga kugira ngo umukoresha wabo age abasha kubacunga neza, mu gihe bo basanze byaba ari ukubabangamira no kubinjirira mu buzima bwite.
Nyuma y’amezi atandatu nibwo biyemeje gutangira kwikorana babifashijwemo n’urukundo abantu bakomeje kubereka ku mbuga nkoranyambaga ubwo bahoraga babaririza aho barengeye, nibwo bahise bavugurura imbuga nkoranyambaga zabo biyita ‘K&K Music’ mu rwego rwo kwerekana ko batangiye urugendo rushya.


