Mu mashusho yashyizwe kuri TikTok, North yagaragaye afite tattoo z’impimbano ku maso, imisatsi ifite ibara rya buluu, imboni z’ubururu mu maso, ndetse n’indi mitako myishi itandukanye ku maboko. Ayo mashusho ye yahise akwirakwira cyane ku mbuga nkoranyambaga, bituma abantu batandukanye bagira ibyo bayivugaho.
Icyakora, Kanye West (Ye) ntiyishimiye na gato uburyo umukobwa we agaragara muri ayo mashusho. Amakuru avuga ko bitarangiriye aho, kuko Kanye yaganirije Kim Kardashian amugaragariza impungenge ku kuba North ari gukuzwa imburagihe, ndetse ko imyambarire ye iri kumwerekana nk’umuntu mukuru bitandukanye n'imyaka afite.
Kanye ngo yavuze ko imyambarire n’imyitwarire irimo kuranga umukobwa wabo itamunezeza, kuko yifuza ko akura mu buryo busanzwe, akagira ubwana bwe nk’abandi bana.
Ibi bikomeje kuba isoko y’amakimbirane hagati ya Kim Kardashian na Kanye West, cyane cyane ku bijyanye n’uburyo ishusho ya North West igaragazwa ku mbuga nkoranyambaga, aho Kanye West ahora ashinja uwahoze ari umugore gukoresha abana babo mu nyungu ze bwite.
Kanye West ntabwo arimo kuvuga rumwe n'imyitwarire y'umukobwa
North West se avuga ko akomeje gukuzwa imburagihe

