Joeboy yagaragaje ingorane abahanzi bakizamuka bahura nazo

Joeboy yagaragaje ingorane abahanzi bakizamuka bahura nazo

 Mar 7, 2026 - 14:13

Umuhanzi wo muri Nigeria, Joeboy yavuze ko muri iki gihe byarushijeho kugora abahanzi bashya bashaka kwinjira mu muziki, ugereranyije n’uko byari bimeze mu myaka yashize.

Mu kiganiro aherutse kugirana na Jay On-Air, Joeboy yavuze ko yumva ababazwa n’abahanzi bafite impano bari gutangira umuziki muri iki gihe, kuko kugira ngo umuhanzi amenyekane bisaba byinshi birenze ibyo basabwaga hambere.

Uyu muhanzi yasobanuye ko ubu bidahagije gusa gukora indirimbo nziza no kugira itsinda rigufasha mu kumenyekanisha ibikorwa byawe. Yavuze ko umuhanzi agomba no kuba akomeye ku mbuga nkoranyambaga ndetse akagira imico cyangwa uburyo bwihariye butuma abantu bamukurikira cyane.

Yagize ati: “Mbere iyo wagiraga indirimbo nziza, no kwamamaza neza, byari byoroshye cyane ko umuhanzi amenyekana. Ariko ubu bisaba byinshi kurushaho kuko abantu bagomba guhora bakubona kenshi ku mbuga nkoranyambaga.”

Joeboy yavuze ko muri iki gihe abahanzi bagomba kuba hafi y’ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga, bagahora bashyira hanze ibikorwa byabo ndetse bakagaragaza ubuzima bwabo kugira ngo bakomeze gukurura abantu.

Yanagiriye inama abahanzi bakizamuka gukoresha neza imbuga nkoranyambaga zirimo TikTok mu kumenyekanisha indirimbo zabo, kuko ari imwe mu nzira zikomeye zituma indirimbo imenyekana vuba mu bantu benshi.

Ibi Joeboy abitangaje mu gihe uruganda rwa muzika ku isi rukomeje guhinduka cyane bitewe n’iterambere ry’ikoranabuhanga n’imbuga nkoranyambaga, bituma abahanzi bongera imbaraga mu buryo bwo kwamamaza no kwegera abafana babo.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien