Uyu muhanzi uzwi cyane ku ndirimbo ye “Love Is”, yari yarahamijwe mu mwaka wa 2022 icyaha cyo gukubita bikabije, akatirwa igifungo cy’imyaka itandatu. Icyo gihe yari yagizwe umwere ku cyaha cyo gushaka kwica.
Ibyaha aregwa byakomotse ku guterana ibyuma hagati ya Jah Cure n’utegura ibitaramo ukomoka muri Jamaica witwa Nicardo ‘Papa’ Blake, byabereye i Amsterdam mu Ukwakira 2021, bapfuye amafaranga y’ikirarane.
Nyuma y’urubanza rwa mbere, abashinjacyaha ntibanyuzwe n’umwanzuro, bajurira bavuga ko icyaha cyakozwe cyateguwe mbere kandi kigamije kwica Blake.
Ku wa Kane, tariki 30 Ukwakira 2025, Urukiko rw’Ubujurire rwa Amsterdam rwemeye ubujurire bw’abashinjacyaha, ruhamya ko Jah Cure yari afite ubushake bwo kwica, maze rumwongera igihano kugeza ku myaka umunani n’amezi ane y’igifungo.
Uyu mwanzuro waje ushyira akadomo ku rugendo rwa Jah Cure rwo gushaka kugabanya igihano cye, mu gihe abakunzi be n’abakurikiranira hafi umuziki wa Reggae bakomeje kugaragaza agahinda n’impungenge ku hazaza h’uyu muhanzi wamamaye ku ndirimbo z’urukundo n’ubuzima.
Jah Cure urukiko rwamwongereye igihano
Jah Cure agiye kumara imyaka irenga umunani muri gereza
