Irengero ry’igitaramo cye, kuzinukwa ibihembo byo mu Rwanda -Dogiteri Nsabi yavuze

Irengero ry’igitaramo cye, kuzinukwa ibihembo byo mu Rwanda -Dogiteri Nsabi yavuze

 Feb 27, 2025 - 15:40

Dogiteri Nsabi yahishuye irengero ry’igitaramo cye yagombaga gukora mu mwaka washize, ashyira umucyo ku bivugwa ko yazinutswe guhatanira ibihembo byo mu Rwanda bitewe n’uko bitangwa mu nzira zidaciye mu mucyo.

Mu kiganiro Dogoteri Nsabi yigeze kugirana na The Choice Live tariki 16 Kamena 2024, yahishuye ko bitewe n’uko inshuro nyinshi atumirwa mu bitaramo by’abandi ariko akava ku rubyiniro abantu batanyuzwe bitewe n’umwanya muto yahawe, nawe yari yafashe umwanzuro wo gutegura icye.

Icyo gihe yatangaje ko icyo gitaramo cyagombaga kuba mu kwezi k’Ukwakira 2024, kikabera muri Camp Kigali yifuza ko azamara umwanya muremure ku rubyiniro ku buryo azavaho abantu bashize inyota y’urwenya rwe.

Kuva yabitangaza nta muntu wongeye kumva akanunu k’icyo gitaramo cye, kugeza ubwo umwaka wihiritse kitabaye ndetse kugeza n’ubu amaso akaba yaraheze mu kirere.

Ubwo aheruka kuganira na The Choice Live yatangaje ko agiye gukora igitaramo cye

Mu kiganiro yongeye kugirana na The Choice Live, Nsabi yavuze ko yabaye asubitse icyo gitaramo bitewe n’uko yahuye n’imbogamizi zirimo kubura aho gukorera kuko muri icyo gihe Camp Kigali yari yarateguye yasanze yarafashwe n’abantu benshi.

Yavuze ko kandi byahise bihurirana n’akandi kazi kenshi yagize, gusa ahamya ko atigeze abireka burundu.

Ati “Nateganyaga kubikora ariko mpura n’imbogamizi yaho gukorera bituma mbisubika amezi make, gusa uko gutinda binaterwa nuko nahise njya mu kazi kandi kabaye kenshi, gusa ntabwo mu byo nteganya gukora nabikuyemo, ntaegereje kubibonera igihe cya nyacyo.”

Yavuze ku byo kuzinukwa ibihembo byo mu Rwanda

Ni kenshi mu Rwanda by’umwihariko muri Sinema hatangwa ibihembo ariko Nsabi ntagire na kimwe yegukana, ugasanga abantu bavuga ko baba bamunyanganyije kuko ari mu bantu bakora cyane kandi bakunzwe mu buryo bugaragara.

Hari bamwe bavuga ko uku kudahabwa igihembo, ni ibintu byababaje cyane Nsabi ku buryo yazinutswe burundu kongera guhatanira ibihembo byo mu Rwanda.

Icyakora Nsabi yabwiye The Choice Live ko ibivugwa ko yazinutswe ibihembo byo mu Rwanda ntaho bihuriye n’ukuri kuko ahamya ko nta gihembo arahatanira ngo bakimwime kandi agikwiye.

Ati “Niba ariko bivugwa ntabwo navuga ko ariko kuri kuko nta gihembo ndahatanira ngo nkibure ngikwiye, cyane ko unarebye ababanje muri sinema yacu nabo ibyo bafite  ntibihagije kandi barakoze pe! Iyo badakora umenya twe tutari kuzamnenya ko bibaho.”

Nsabi avuga ko we ibihembo atariho apimira inyungu z’ibikorwa bye, ndetse agahamya ko abantu bataramubona wese kuko ibyo agomba gukora mu minsi iri imbere ari byo byinshi kurusha ibyo amaze gukora.

Nsabi yanyomoje abavuga ko yazinutswe burundu guhatanira ibihembo byo mu Rwanda