Intambara muri Ukraine ikomeje gukaza umurego! Perezida Zelensky yatangaje ko ibintu bikomeje kuba bibi

Intambara muri Ukraine ikomeje gukaza umurego! Perezida Zelensky yatangaje ko ibintu bikomeje kuba bibi

 Jan 14, 2026 - 22:04

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yatangaje ko nyuma y’imyaka hafi ine y’intambara igihugu cye kirimo, ibintu bikomeje kuba bibi cyane ku rugamba ndetse no mu buzima bw’abaturage basanzwe, bitewe ahanini n’ibitero bikomeje kugabwa n’Uburusiya ku bikorwa remezo by’igihugu.

Mu ijambo yatanze ejo akoresheje amashusho, Zelensky yavuze ko igihugu kiri mu bihe bikomeye cyane, aho imijyi myinshi n’imirima byangijwe, amashanyarazi, amazi n’imihanda bikaba byaribasiwe n’ibisasu by’Ingabo z’Uburusiya. 

Yagize ati:“Ibintu birakomeye hose muri iki gihe, ariko ku rugamba ni ho bimeze nabi cyane.”

Yakomeje ashimangira ko nubwo ibibazo byiyongera, Ukraine itazigera icika intege mu kurinda ubutaka bwayo n’ubusugire bw’igihugu. 

Yavuze ko ingabo ze zikomeje guhangana n’umwanzi ku mirongo itandukanye y’urugamba, kandi ko intego ari uguharanira ko igihugu kigumana ubwigenge n’umutekano wacyo.

Abaturage ba Ukraine bakomeje kwibasirwa n’ingaruka z’intambara, zirimo kubura amacumbi, ibiribwa, n’ubuvuzi buhagije, mu gihe umubare w’abahunze ugenda wiyongera. 

Imiryango mpuzamahanga ikomeje gusaba ko habaho ibisubizo bya dipolomasi bigamije guhagarika intambara no kurinda abasivili.

Nubwo hakomeje kugaragara urugamba rukaze, Zelensky yavuze ko yizeye ko inkunga ya bagenzi ba Ukraine ku rwego mpuzamahanga izakomeza gufasha igihugu cye gukomeza kwihagararaho no guhangana n’ibi bihe bikomeye.