Inkomoko y'ibirori bya 'The Silver Gala' bigiye kugaruka ku nshuro ya kabiri

Inkomoko y'ibirori bya 'The Silver Gala' bigiye kugaruka ku nshuro ya kabiri

 May 8, 2025 - 09:26

Umubyinnyi Mpuzamahanga, Sherrie Silver yahishuye aho yakuye igitekerezo cyo kujya ategura ibirori bya 'The Sliver Gala' bitari bimenyerewe mu Rwanda, aho kuri ubu bigiye kongera kuba ku nshuro ya kabiri.

Sherrie Silver avuga ko igitekerezo cyo gutangiza 'The Sliver Gala', yakigize nyuma yo gukorana n'ibyamamare bitandukanye ku Isi mu birori Mpuzamahanga byo kumurika imideri bya 'Met Gala'.

Muri ibi birori amaze gukorana n'ibyamamare birimo Lady Gaga, Kim Kardashian, Cardi B, Kylie Jenner n'abandi batandukanye, aho yabayozaga uko bazatambuka ku itapi itukura.

Avuga ko yakunze uburyo Vogue Magazine isanzwe itegura 'Met Gala' yamaze kwigarurira Isi mu bijyanye n'imideli, bakabikora bakusanya inkunga yo gufasha, bituma yumva ko nawe yajya abikora agakusabya inkunga yo gufasha abana babaridwa mu muryango yashinze wa Sherrie Silver Foundation.

Ati "Nagize imbaraga nyuma yo kuyobora intambuko muri Vogue Met Gala. Nakunze uburyo Vogue Magazine yabashije kwigarurira Isi mu Mideli bashaka n'inkunga yo gufasha, bituma nanjye ntekereza ko ari uburyo bwiza bwo gushaka inkunga yo gufasha muri Sherrie Silver Foundation."

Uyu mukobwa akomeza avuga ko yumvaga ko mu Rwanda hakenewe igikorwa nk'iki kizatuma abantu bambara uko babyumva nta ngingimira bafite kandi bashimira abahangamideli bi muri Afurika.

Ibi birori bya The Sliver Gala ku nshuro ya mbere byabaye muri Nzeri 2024 byitabirwa n'ibyamamare bitandukanye baturutse hirya no hino ku Isi.

Kuri ubu Sherrie Silver yamaze gutangaza ko mu gihe cya vuba azatangaza itariki ibi birori bizabera muri uyu mwaka.

Sherrie Silver yatangaje ko igitekerezo yakigize nyuma yo gukora muri Met Gala 

Sherrie Silver yatangaje ko The Sliver Gala igiye kugaruka