Inkindi Aisha yahosheje amagambo y’abamwotaga

Inkindi Aisha yahosheje amagambo y’abamwotaga

 May 16, 2026 - 19:04

Umukinnyi wa filime yashyize umucyo ku kihishe inyuma y'umubano we n'umunyamakuru Irene Murindahabi byagiye bivugwa ko bakundana, kuri ubu akaba yamaze kwerekana inkumi bagiye kurushinga.

Ibi bije nyuma y’uko Irene Murindahabi ashyize hanze itariki y’ubukwe bwe, ibintu byatunguranye kuri benshi bari bamaze igihe bakeka ko akundana na Inkindi Aisha. Nyuma y’iyo “save the date”, abantu benshi batangiye kwibaza uko Inkindi Aisha yabyakiriye ndetse bamwe batangira kumwota ku mbuga nkoranyambaga.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Inkindi yavuze ko ibyo byose nta gishya kuri we  kuko ari ibintu yari asanzwe azi kuva kera.

Yagize ati: “Iriya tariki y’ubukwe nayakiriye neza kuko nari maze igihe nyizi. Ni ibintu namenye kera ndetse n’ubukwe bwe bwo muri Kanama nari mbuzi kuko yari yarabinyeretse. Ntabwo byantunguye.”

Uyu mukinnyi wa filime yavuze kandi ko atigeze ashaka kugira byinshi abitangazaho, ari nayo mpamvu yanze kwakira abantu benshi bamuhamagaye bashaka kumenya uko yabyitwayemo.

Inkindi Aisha yavuze ko byinshi abantu babonaga hagati ye na Irene Murindahabi byari bijyanye n’akazi ndetse no gusetsa abantu, aho yanahakanye amakuru yavugaga ko babaga bari mu rukundo nyarwo.

Yashimangiye ko asanzwe afite umukunzi bamaze imyaka ibiri bakundana, gusa ahitamo kudatangaza amazina ye kuko adakunda gushyira ubuzima bwe bwite hanze.

Inkindi yongeyeho ko umukunzi we atari uwo mu ruganda rw’imyidagaduro, ndetse anavuga ko adashobora gukundana n’umuntu wo muri uru ruganda.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien