Mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, hagaragaramo Sandra asa n’umwibutsa inshingano no kumwereka ko amabwiriza agomba gukurikizwa, nubwo amagambo yabo atumvikanye neza. Biragaragara ko atanyuzwe n’ibintu bimwe byari bibaye maze ahitamo kumusaba guhindura imyitwarire.
Na Harmonize ubwe ntiyazuyaje kwemera ko ari uburyo bushya bw’imibereho umujyanama we yamusabaga ariko atarabumenyera, aho yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram ati: “Umujyanama wanjye @msbrowntz ugendera ku murongo, sindabimenyera.”
Sandra akunze gukundwa no gushyigikirwa nk’umwe mu bagore bafite ubumenyi ku bijyanye no gucunga abahanzi, ubushobozi n’umwete mu muziki wa Tanzania, akaba afite inshingano zirenze iz’umujyanama usanzwe, kuko ari na we ucungira hafi ko Harmonize ahora mu murongo mwiza bikamufasha kudasubira inyuma mu iterambere rye rya muzika.
Harmonize n'umujyanama we bateranye amagambo benshi babyibazaho
Harmonize ni bwo yari akagera muri Mbeya aho yari agiye gutaramira aherekejwe n'umujyanama we
