Impamvu zituma Bruce Melodie yiyumva nk'umuhanzi wa mbere mu Rwanda

Impamvu zituma Bruce Melodie yiyumva nk'umuhanzi wa mbere mu Rwanda

 Apr 28, 2025 - 12:08

Umuhanzi Bruce Melodie yongeye kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y'uko yikomanze mu gatuza avuga ko kugeza ubu yibona nk'umuhanzi wa mbere mu Rwanda ndetse atanga impamvu zituma abitekereza uko.

Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n'abamumurikira kuri Instagram, aho yashimangiye ko hari ibikorwa byinshi yagiye akora bitarakorwa n'undi muhanzi wese mu Rwanda.

Bimwe muri utwo duhigo yavuze ko yibitseho wenyine harimo kuba ari we muhanzi wenyine mu Rwanda wagiye muri Coke Studio.

Kuba ari we wenyine mu Rwanda wakoze indirimbo nyinshi zikamenyekana.

Ndetse no kuba ari we muhanzi rukumbi ufite igihembo cya Trace award mu Rwanda.

Icyakora Bruce Melodie yavuze ko kuba ari we muhanzi wa mbere mu Rwanda, ntabwo bimugira uruta abandi cyangwa uhoraho.

Ku rundi ruhande ariko abasesengura imyidagaduro mu Rwanda, bavuga ko izi mpamvu Bruce Melodie atari zo yari kuvuga ashaka kwerekena ko ari we muhanzi ukomeye mu Rwanda.

Bavuga ko hari ibindi bikorwa bikomeye yakoze yakabaye ari byo avuga, nko kuba ari we wenyine wageze kuri Billboard, kujya mu kiganiro gikomeye muri Amerika cya 'Good Morning America', n'ibindi.

Bruce Melodie yashimangiye ko ari we muhanzi wa mbere mu Rwanda