Imfura igenda nka se! Umuhungu wa Wizkid yinjiye mu muziki

Imfura igenda nka se! Umuhungu wa Wizkid yinjiye mu muziki

 Oct 28, 2025 - 18:18

Umuhungu w’imfura w’umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Nigeria, Wizkid, yinjiye mu muziki ku mugaragaro ku imyaka 14 gusa, benshi batangira kwibaza niba azatera ikirenge mu cya se wamamaye ku izina rya Starboy.

Ni nyuma yuko uyu musore yagaragaye muri studio akora umushinga we wa mbere w’indirimbo, ndetse ashyira hanze akajwi gato k’iyo ndirimbo nshya, bituma abakunzi b’umuziki batangira kumuvugaho cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Wizkid, ubu ufite imyaka 34, yabyaye uyu muhungu afite imyaka 20 gusa. Mu bihe byashize, uyu muhanzi yari yarigeze gutangaza ko niba umuhungu we azaba umuhanzi, azamushyira muri Label ye ya Starboy ku masezerano y’ubuzima bwose, kugira ngo amuyobore kandi amufashe gutera imbere.

Kuri ubu, abakunzi b’umuziki baribaza niba uyu muhungu wa Wizkid azagera ku rwego rwa se, cyangwa se azamurusha.

Umuhungu wa Wizkid yinjiye mu muziki