Igitaramo Jose Chameleone yari ategerejwemo i Kigali cyasubitswe

Igitaramo Jose Chameleone yari ategerejwemo i Kigali cyasubitswe

 Dec 19, 2024 - 12:40

Umuhanzi Jose Chameleone wari utegerejwe mu gitaramo i Kigali mu ntangiriro z'umwaka wa 2025, cyamaze gusubikwa bitewe n'uko agiye kumara hafi ukwezi atabarizwa ku mugabane wa Afurika kubera ibibazo by'ubuzima.

Mu minsi mike ishize nibwo byari byamaze kwemezwa ko Jose Chameleone azataramira mu Rwanda mu ntangiriro z'umwaka utaha wa 2025 tariki 03 Mutarama, mu nyubako ya Kigali Universe.

Nyuma y'iminsi mike byemejwe ko azahataramira, Jose Chameleone yahise afatwa n'uburwayi butunguranye ajyanwa kwa muganga igitaraganya.

Umuhungu we w'imfura, Abba Marcus, muri iki cyumweru nibwo yatangaje ko basanze Se arwaye indwara y'impindura yatewe n'uko amaze igihe akoresha ibiyobyabwenge byinshi, ndetse ko nakomeza kubinywa ashobora kutarenza imyaka ibiri akiriho.

Nyuma y'uko ibi bimenyekanye, kuri ubu amakuru dukesha ikinyamakuru 'Big Eye Ug' avuga ko mu cyumweru gitaha Jose Chameleone azerekeza muri Amerika kugira ngo ahabwe ubuvuzi bwisumbuyeho kuri ubu burwayi bwe.

Biteganyijwe ko Jose Chameleone azamara hafi ukwezi muri Amerika ari kwitabwaho, aho azaba yaherekejwe na Weasel Manizo.

Ibi bisobanuye ko ibitaramo byose Jose Chameleone yari ategerejwemo byo kwizihiza Noheli no gusoza umwaka harimo n'iki yari afite i Kigali, byose byahise bisubikwa kubera ibibazo by'ubuzima.