Iyi album Bruce Melodie yitegura kumurika ku mugaragaro mu ntangiriro z'umwaka utaha wa 2025, yagiye ivugwaho byinshi bitandukanye dore ko ari kimwe mu byavugishishije benshi muri uyu mwaka.
Iyi album kandi ikaba yaragiye ihura n'ibizazane byinshi byatumye idasohoka muri Gicurasi 2023 nk'uko byari byitezwe, harimo no kuba yarahindiriwe izina ikava kuri 'Sample' yatangiranye bikarangira yiswe irindi rya 'Colorful generation'.
Ubwo byamenyekanaga ko iyi album yahawe irindi zina rishya rya 'Colorful generation', nabyo byatumye abantu bacika ururondogoro batangira kubiha ubusobanuro butandukanye, ndetse bamwe ntibatinyaga kuvuga ko bifite aho bihuriye n'abaryamana bahuje ibitsina.
Icyakora Bruce Melodie mu kiganiro yaraye agiranye n'itangazamakuru, yanyomoje ubusobanuro bwose buyihabwa atanga igisobanuro cya nyacyo.
Bruce Melodie yavuze ko impamvu yayise 'Colorful generation', ariko yasanze hano ku Isi hari abantu benshi batandukanye ndetse b'ibiragano bitandukanye, ku buryo ajya gukora iyi album yagerageje kwisanisha na buri kiragano.
Ni ukuvuga ko kuri iyi album hariho uruvange rw'indirimbo zo mu ngeri zitandukanye bitewe n'aho umuntu yisanga n'ikiragano ke.
Ati "Album rero impamvu yitwa Colorful Generation, nabonye hari ababisobobanura uko babyumva kubera ko barabisoma gusa ntabwo ari igihangano cyabo, ariko turi hano ku Isi turi ibiragano byinshi.
"Hanyuma turi hano ku Isi dutandukanye cyane, rero nkora kuri ino album nagerageje kwisanisha na buri generation ariko na buri kiragano ariko ariko na buri byiyumviro buri muntu ashobora kugira."
Bruce yakomeje avuga ko umuntu ushaka indirimbo indirimbo y'Imana, urukundo, zo kurya ubuzima ndetse n'iz'ubuzima busanzwe zose wazisangaho, ariyo mpamvu yayise 'Colorfull generation'.
Iyi album igizwe n'indirimbo 17, kongeraho izindi eshatu yagize inyongezo.

