Icyemezo cyo guhagarika urubuga rwa X muri Tanzania gikomeje guteza impaka

Icyemezo cyo guhagarika urubuga rwa X muri Tanzania gikomeje guteza impaka

 Jun 5, 2025 - 13:10

Guverinoma ya Tanzania yahagaritse urubuga nkoranyambaga rwa X (rwahoze ari Twitter) kubera impamvu zifitanye isano n’ikwirakwizwa ry’amashusho y’urukozasoni kuri urwo rubuga.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho, Jerry Silaa, yatangaje ko ibyo bintu binyuzwa kuri X bitesha agaciro indangagaciro z’umuco w’igihugu kandi bunyuranyije n’amategeko agenga ikoreshwa ry’ikoranabuhanga muri Tanzania.

Ihuriro ry’abaharanira uburenganzira bwa muntu, Legal and Human Rights Centre, ryamaganye iki cyemezo cya guverinoma, rivuga ko kigaragaza ko ibyo ari ukubagira imbohe ku bwisanzure bw’itangazamakuru no ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu buryo bwisanzuye, by'umwihariko mbere y’amatora ateganyijwe.

Iri tsinda ryibukije guverinoma ko na mbere y’amatora yo mu 2020, urubuga rwa X rwahuye n’imbogamizi zisa n’izi, ibintu bigaragaza icyerekezo cy’ikandamizwa ry'ubwisanzure bwo kuri murandasi.

Uretse X, izindi mbuga nkoranyambaga nka Clubhouse na Telegram na zo ntabwo zikiboneka mu buryo busanzwe muri Tanzania, keretse ukoresheje uburyo bwa VPN.

 Ibi nabyo byatumye abaharanira uburenganzira bwa muntu bagaragaza impungenge, cyane cyane ku cyemezo cya bamwe mu bayobozi bagikoresha urubuga rwa X nubwo rwahagaritswe ku baturage basanzwe.

Minisitiri Silaa yasobanuye ko impamvu nyamukuru y’ihagarikwa rya X ari icyemezo cy’uru rubuga cyo kwemera ko hasangwaho amashusho y’urukozasoni, nta hantu bihuriye n’ibyo abantu bakomeje guhwihwisa.

Yavuze kandi ko ibyo binyuranyije n’amabwiriza agenga imyitwarire kuri murandasi muri Tanzania, ndetse bikaba bidakwiye mu mico n’indangagaciro z’igihugu.