Ice Prince ntakozwa ibyo gukora ibidakwiriye ngo umuziki we ukundwe

Ice Prince ntakozwa ibyo gukora ibidakwiriye ngo umuziki we ukundwe

 Apr 25, 2024 - 11:32

Umuhanzi wo mu gihugu cya Nigeria, Ice Prince, yarahiye ko atazigera akora ibikorwa abona bidakwiriye kugira ngo rubanda bashamadukire ibihangano bye.

Umuhanzi w’icyamamare wo muri Nigeria, Ice Prince yavuze ashize amanga ku buryo bwe bwo kumenyekanisha umuziki we.

Ku wa Kabiri, tariki ya 23 Mata 2024, binyuze ku mbuga nkoranyambaga, Ice Prince yashimangiye kumaramaza kwe mu kuba umwizerwa, agaragaza ko yanze kwishora mu bikorwa byose abona ko bidakwiriye akurure ibitekerezo bya rubanda ku muziki we.

Ice Prince ntakozwa ibyo gukora amahano kugira ngo abantu bakunde ibyo akora

Uyu muhanzi uzwiho ubuhanga butandukanye mu kuririmba, yerekanye ubwitange bwe mu buhanzi bwe, ashimangira ati:”Sinshobora na rimwe gukora ibidakwiye kugira ngo abantu barebe umuziki wanjye !!!!” 

Aya magambo yayakurikije ubundi butumwa asenga abikuye ku mutima, asaba ko Imana yatabara kugira ngo imurinde hamwe n’itsinda rye batazishora mu bikorwa byose bifakwiye kugira ngo abantu bakunde umuziki we.

Ice Prince ntabwo yasobanuye ibikorwa bifakwiye yavugaga

Ubutumwa bwa Ice Prince bwerekanye imyizerere ye itajegajega ku bijyanye no kudakora ibintu bikemangwa kugira ngo avugwe, ahubwo akomeza kugaragaza ko arajwe ishinga gusa no kuba umuhanzi yifashisha impano ye mu muziki nk’imwe mu nzira rukumbi zo gukundisha abantu ibihangano bye.