Ibyishimo bya polisi ya New York ntibyamaze kabiri

Ibyishimo bya polisi ya New York ntibyamaze kabiri

 Jan 25, 2025 - 15:48

Polisi yo mu mujyi wa New York yari imaze iminsi ibyinira ku rukoma nyuma y'uko uwo mujyi wari umaze iminsi itanu nta muntu uwurasiwemo. Icyakora, ako gashya kari kabaye mu myaka 30 ibyishimo byako ntibyamaze kabiri.

Bwa mbere mu myaka 30, umujyi wa New York umaze iminsi itanu ikurikiranye nta kibazo na kimwe cyarashwe, nk’uko byatangajwe na polisi yo muri uwo mujyi (NYPD). Iyi ntsinzi yatewe n’imbaraga zikomeye z’abapolisi bo muri uwo mujyi.

Icyakora, ayo mateka yashyizweho akadomo ku mugoroba wo ku wa Kane nyuma yo gutangazwa ko umusore w’imyaka 34 yarashwe akicirwa i Brooklyn.

Kugeza ubu, uyu mujyi umaze kubarura abantu bagera kuri 45 bamaze kugirwaho ingaruka n’amasash muri uyu mwaka, umubare ingana n’iy’umwaka ushize iki gihe.