Ibyari igitaramo cya Kizz Daniel byahindutse imirwano

Ibyari igitaramo cya Kizz Daniel byahindutse imirwano

 Nov 11, 2025 - 08:04

Umuhanzi wo muri Nigeria, Kizz Daniel yongeye gutera impaka nyuma yo kwitwara nabi mu gitaramo cye cyabereye i Paris, mu Bufaransa, aho ibyari igitaramo byahindutse akaduruvayo hagati y’abafana n’abategura icyo gikorwa.

Nk’uko bitangazwa n’abari aho, igitaramo cyari giteganyijwe gutangira saa moya z’umugoroba (7 p.m.) no kurangira saa tanu z'ijoro ariko uyu muhanzi yageze ku rubyiniro saa tanu n'iminota 50, habura iminota 10 ngo izi cyaberagamo ifunge.

Abafana batangiye kuhagera kare guhera saa kumi z’umugoroba (4 p.m.), ariko nyuma yo gutegereza igihe kirekire batabona amakuru ku byari byabaye, benshi bararakaye barasakuza, abandi bataha batishimye.

Abategura igitaramo bavuze ko bari bamwishyuye amafaranga arenga miliyoni 14 z'ama-naira, arenga miliyoni 141 Frw, kugira ngo akore icyo gitaramo cyari cyitezwe na benshi.

Gutinda kwe kwateje imvururu n’urugomo, ku buryo Polisi y’igihugu cy’u Bufaransa yagombaga kwinjira kugira ngo iturisha abafana bari batangiye kurakara. Muri ubwo bushyamirane, umurinzi (bodyguard) wa Kizz Daniel yagaragaye asagarirwa n’abantu batari bake.

Ibi bibaye mu gihe Kizz Daniel asanzwe akemangwa ku myitwarire ye yo gutinda cyangwa kutagaragara mu bitaramo bye, ibintu bimaze kugaragara inshuro nyinshi mu bihugu bitandukanye aho akunze gutumirwa.

Abafana benshi bamunenze ku mbuga nkoranyambaga, bavuga ko ibyo yakoze ari ibimenyetso by’ubwibone n’uburangare, abandi basaba abategura ibitaramo gutekereza neza mbere yo kongera kumutumira.

Kizz Daniel yateje akaduruvayo i Paris

Kizz Daniel akomeje kubengwa imyitwarire idahwitse