Buri munsi wose mu mateka y'Isi uba ufite icyo usobanuye haba ku muntu, ku muryango runaka, Igihugu, Umugabane, ndetse n'Isi yose muri rusange.
https://thechoicelive.com/ibyaranze-tariki-ya-31-gicurasi-mu-mateka-yisi
None tariki ya 01 Kamena 2023, reka dusubire inyuma mu mateka turebe iby'ingenzi byaranze iyi tariki:
1. Uyu munsi ni ku Kane tariki ya 01 Kamena 2023, ni Umunsi wa 152 mu minsi igize umwaka. Uyu mwaka urabura iminsi 213.
2. Mu 1533, Anne Boleyn umugore wa Kabiri wa King Henry VIII w'Ubwongereza yambitswe ikamba rya Queen Consort.
3. Mu 1792, Kentucky yabaye Leta ya 15 mu zigize Leta Zunze Ubumwe z'Amerika.
4. Mu 1796, Tennessee nayo yabaye Leta ya 16 mu zigize Leta Zunze Ubumwe z'Amerika.
5. Uyu ni umunsi mpuzamahanga wo kuzirikana akamaro k'amata (World Milk Day) wemejwe n'umuryango w'Abibumbye mu 2001, ukaba wari washyizweho n'umuryango Food and Agriculture Organization (FAO.
6. Mu 1943 mu ntambara ya kabiri y'isi Ubudage bwahanuye indege ya gisivire yavaga muri Portugal ijya mu Bwongereza, abantu 17 bahasiga ubuzima.
7. Mu 2017 uwari Perezida muri Amerika Donald Trump yakuye Amerika mu masezerano yo kurwanya ihindagurika ry'ikirere (Paris climate agreement).
8. Mu 2009 indege ya Air France yahitanye abantu 228 mu nyanja ya Atlantic.
9. Mu 1979 Rhodesia (Zimbabwe) yashyize iherezo ku butegetsi bw'Abakoroni.
10. Uyu ni umunsi mpuzamahanga wahariwe Ababyeyi; aho wemejwe n'Umuryango w'Abibumbye kugira ngo bahe icyubahiro Ababyeyi barera abana. hakaba hari n'undi munsi wahariwe Ababyeyi ba bamama.
Abavutse:
1.Mu 1937 havutse umukinnyi wa filime Morgan Freeman.
2.Mu 1926, Umukinnyi wa filime muri Amerika Marilyn Monroe yaravutse. Uyu kandi akaba yarabaye n'inshoreke ya Perezida wa Amerika Kennedy. Gusa rero uyu Monroe yaje kwitaba Imana mu buryo butarasobanuka kugera nubu.
