Ibyaranze irahira rya Perezida Paul Kagame

Ibyaranze irahira rya Perezida Paul Kagame

 Aug 11, 2024 - 16:50

Perezida Paul Kagame yongeye kurahirira kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka itanu mu muhango witabiwe n’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma barenga 20. Dore ibikorwa by'ingenzi byaranze iki gikorwa.

Kuri iki Cyumweru tariki ya 11 Kanama 2024, Perezida Paul Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka itanu, mu muhango wabereye kuri sitade Amahoro, aho Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Dr Ntezilyayo Faustin ari we warahije Perezida Kagame.

Guhera ku munsi w’ejo ku gicamunsi , nibwo Abakuru b’Ibihugu na ba guverinoma batangiye kugera mu Rwanda kugera mu ma saa sita kuri iki Cyumweru.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Rwanda yari yatangaje ko mu Irahira rya Perezida Paul Kagame hategerejwe Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma 22, ndetse na ba Visi Perezida babiri.

Harimo kandi ba Minisitiri b’Intebe babiri, Minisitiri w’Intebe wungirije umwe, abayobozi babiri b’Inteko Zishinga Amategeko, abayobozi batanu b’imiryango mpuzamahanga n’abandi batandukanye.

Guhera saa 6h00 kuri iki Cyumweru, Abanyarwanda bari batangiye kugera muri Sitade Amahoro, aho byageze mu ma saa 09h00 abahanzi barimo Bwiza, Riderman, Ariel Wayz, Eric Senderi, Chriss Eazy na King James batangira gususurutsa abari muri sitade.

Bigeze mu masaha ya nyuma ya saa sita, ibintu nibwo byahinduye isura, kuko ari bwo abashyitsi nyirizina barimo Abakuru b’Ibihugu, batangiye kugera muri sitade, ndetse Perezida Kagame na we yahise ahasesekara ari kumwe n’umugore we.

Ahagana saa 15h12 nibwo umuhango nyirizina watangiye, Perezida Kagame arahirira kuyobora u Rwanda.

Nyuma gato haririmbwe indirimbo yubahiriza Igihugu yabanjirijwe no kurasisha imbunda z’imisada, ndetse ubwo uwo  muhango wari urimbanyije, indege za kajugujugu zaciye hejuru ya sitade zifite ibendera ry’u Rwanda ni rya RDF.

Mu ijambo ry’Umukuru w’Igihugu amaze kurahira, yashimiye Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda avuga ko manda itangiye ari iyo gukora ibirenze.

Ati " Iyi manda dutangiye ni intangiriro yo gukora ibirenze kugira ngo ibyo twifuza tubigereho. Kuki se n’ubundi tutarenza ku byo twakoze? Kubitekereza ntabwo ari ukurota, birashoboka, bizashoboka. Twabikora kandi tuzabikora."

Perezida Kagame yavuze ko imyaka 30 ishize yo kubaka u Rwanda rw’Abanyarwanda bose, yaranzwe no guharanira ubumwe no kwigenera ahazaza.

Ari na ko yagarutse ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, avuga ko amahoro atagerwaho uruhande rurebwa na yo rudakoze ibisabwa.