Ibya Messi i Barcelona bikomeje kuba agatereranzamba

Ibya Messi i Barcelona bikomeje kuba agatereranzamba

 May 6, 2023 - 05:20

Ikipe ya FC Barcelona ntiyahwemye kugaragaza ko yifuza kugarura Lionel Messi ariko amabwiriza agenga iby'ubukungu(Financial Fair Play) ntayoroheye.

Muri iki cyumweru nibwo bisa n'ibyemejwe ko Lionel Messi azava muri Paris Saint-Germain ubwo uyu mwaka w'imikino uzaba urangiye.

Mu mpera za Mata nibwo ibiganiro hagati ya PSG na Lionel Messi byacitse intege ndetse bikurikirwa n'abafana bakomeje kumwereka ko batamwishimiye, byaje guhuhurwa n'ikipe ye iherutse kumuhana nyuma y'urugendo yakoreye muri Saudi Arabia atahawe uruhushya.

Ikibazo gikurikiye benshi bibaza ni ikipe azakinira mu mwaka utaha w'imikino. Joan Laporta uyobora FC Barcelona yifuza kumugarura ariko bikomeje kugorana cyane kubera ibibazo by'ubukungu.

FC Barcelona afite ikibazo gikomeye cya Financial Fair Play iri kuyizitira ku bakinnyi bose ishaka gusinyisha mu mpeshyi barimo Messi, Inigo Martinez ndetse Ilkay Gundogan uvugwa.

Aba bakinnyi bose icyo bahuroyeho nuko batazagurwa kuko bazaba basoje amasezerano, ariko Barcelona irasabwa kugabanya amafatanga isohora ku rwego rwo hejuru kugera no mu mishahara kugira ngo ibashe kuba yasinyisha abo.

Usibye abo bakinnyi bashya ikipe yifuza, hari n'ikindi kibazo cy'abakinnyi nka Pabro Gavira, Alejandro Balde, Ronald Araujo na Inaki Pena batarashyirwa mu ikipe ya mbere mu buryo bw'inyandiko.

Barcelona irasabwa kwihutisha ikemuka ry'ibibazo byayo kuko Lionel Messi we hari andi makipe akomeje kumuganiriza ndetse amwereka ibifatika birimo akavagari k'amafaranga, harimo ayo muri America ndetse na Saudi Arabia.

Igaruka rya Messi muri Barcelona rikomeje kugorana(Image:Getty)