Abahanzi Nyarwanda bakanyujijeho mu rukundo Ariel Wayz na Juno Kizigenza ibitaramo bari bafite byo kuzenguruka umugabane w'Uburayi byarangije gusubikwa, nkuko itangazo ribyemeza rimaze gushyirwa ahagaragara.
Ibi bitaramo bari barise "Home Way From Home" bikaba byari gutangira none ku wa 06 Ukwakira bigahera mu mugi wa Hambourg mu Budage ndetse no ku munsi w'ejo mu mugi wa Hanover. Bikaba kandi byari gukomereza mu gihugu cya Norway tariki ya 14 Ukwakira.

Juno Kizigenza na Ariel Wayz ibitaramo byabo byasubitswe
Naho kandi mu Ugushyingo, ibi bitaramo byari kuzakomereza mu mugi wa Bruxelles mu Bubiligi tariki ya 04, naho ku wa 11 muri uko kwezi bari kuzaba bari i Turin mu Butaliyani. Mu gihe bari kuzasoreza muri Poronye mu murwa Mukuru Valsovie ku wa 18 Ugushyingo 2023.
Mu itangazo rihagarika ibi bitaramo, rikaba rivuga ko impamvu nyamukuru yatumye ibi bitaramo bisubikwa, ari ukugira ngo babitegure neza abafana bazaryoherwe nabyo umunsi nyirizina.
Bakaba biseguye cyane ku bakunzi babo, bemeza ko ari icyemezo cyabagoye kugifata, ndetse ngo itariki yindi izatangazwa vuba.
