Ibikoresho bya gisirikare bikoreshwa muri filime Nyarwanda biremewe?

Ibikoresho bya gisirikare bikoreshwa muri filime Nyarwanda biremewe?

 Jun 17, 2024 - 13:41

Niba uri umukunzi wa filime Nyarwanda nawe ushobora kuba wibaza niba ibikoresho by’inzego z’umutekano nk’imyenda, imbunda n’ibindi bikoreshwa muri filime biba byemewe n’amategeko, cyane ko leta ihora ishishikariza abantu kudatunga intwaro mu buryo butemewe.

Muri iyi minsi iyo unyarukiye ku rubuga rwa Youtube usangaho filime Nyarwanda nyinshi zigaruka ku bikorwa bya gisirikare ndetse ugasanga bakoresha ibikoresho bya gisirikare cyangwa n’ibindi by’inzego z’umutekano nk’imbunda.

Ibi iyo byakugora gutandukanya umukinnyi wa filime ndetse n’undi ushinzwe umutekano mu gihugu mu gihe bose bambaye impuzankano, ibi ugasanga bishyize abantu mu rujijo bibaza niba ibi atari ugutesha agaciro inzego z’umutekano cyangwa se niba bikoreshwa mu buryo bwemewe n’amategeko.

Soloba umwe mu bakinnyi ba filime Nyarwanda ndetse ukunze kugaragara muri izi filime zigaragaramo ibikorwa bya gisirikare cyane, avuga ko ibyo baba bakina byose baba babiherewe uruhushya n’inzego z’umutekano.

Avuga ko mu gihe umwanditsi yagize igitekerezo cyo kwandika filime igaruka kuri ibi bikorwa, agana inzego z’umutekano akabasobanurira uko igitekerezo cye kimeze, akabamenyesha aho yateganyije iyo filime izakinirwa nko mu ishyamba cyangwa ahandi.

Iyo bamaze gusuzuma igitekerezo cyawe bakugira inama y’uburyo mugomba kwitwara ku buryo bitazagira abo bihungabanya ndetse bakaba bagira ubugororangingo baha cya gitekerezo cya filime yawe wanditse.

Nubwo usanga benshi bakeka ko imyenda ikoreshwa ari iya nyayo, gusa ibi siko bimeze kuko aha naho babasaba gushaka igitambaro gisa n’imyambaro y’inzego z’umutekano ariko atari icya nyacyo, ndetse mbere y’uko bakidodesha barabanza bakajya kukerekana bagasuzuma niba koko kitameze nk’igisanzwe bakabona kwemererwa kuba badodesha iyo myambaro.

Kimwe no ku bindi bikoresho nk’imbunda zifashishwa, byose mbere y’uko bikoreshwa biba bigomba kubanza gusuzumwa n’inzego z’umutekano.