Bijiyoboja ni umwe mu bakinnyi ba filime nyarwanda ukunzwe cyane muri iyi minsi bitewe n’ubuhanga bwe bwo gukina mu isura y’umuntu w’umusaza wo mu cyaro, aho kugeza ubu ushobora kubwira umuntu ko atari umusaza nk’uko abibona muri filime ntabyemere.
Mu kiganiro aherutse kugirana na ‘Chita Magic’, Bijiyoboja kuri ubu ufite umuryango w’umugore n’abana batuye mu karere ka Musanze aho nawe yavukiye akanahakurira, yahishuye ko nubwo yishimira urwego amaze kugeraho ariko ari umuntu wakuriye mu buzima bushaririye.
Yavuze ko yakuriye mu buzima bw’imfumbyi nta mubyeyi n’umwe afite, ndetse akavuga ko ari ibintu yamuteraga ibikomere iyo yumvaga abana bahamagara ababyeyi babo.
Aha yagarutse ku munsi yari yagiye gusura Nyina wabo, yumva umwana ahamagara Mama we bituma yibuka ko yakuze ntabo abona kandi atazi aho aba, niko kubaza Nyira wabo aho ababyeyi ye bagiye amubwira ko bapfuye bimuteraga agahinda gakomeye.
Ati “Igihe numvise umwana naragiye kwa Mama wacu, numva ahagaye nyina ngo ‘Maa’, nibuka ko nta babyeyi mfite. Icyo gihe nari mfite imyaka itanu, mbaza Mama wacu nti ‘Ariko Mama na Papa bagiye he?’, ati’baragwengeye (barapfuye). Icyo gihe cyarambabaje.”
Yakomeje avuga ko kandi hari ubwo yabayeho inzara yenda kumwivugana, ubwo yibanaga kandi ari n’umunyeshuri mu mashuri yisumbuye, aho yabaga yicaye mu ishuri ku bw’umubiri ariko mu by’ukuri we ari kwitekerereza icyo aza kurya.
Ati “Ikindi gihe ni igihe inzara yankubise ndi umunyeshuri nibana, kujya ku ishuri mwalimu akajya ku kibaho akigisha, najya kubona nkabona yatangiriya hirya ageze iriya ariko kwandika ‘note’, abandi barangije kwandika (..ashigukira hejuru..) nkaba ndagarutse ubwonko bwagiye mvuga nti ndararira iki?
“Nabayeho mu buzima bugoye, aho namaraga n’iminsi ibiri ntarya kandi ndi kwiga na nibana.”
Yavuze ko bwari ubuzima bugoranye cyane, aho abayobozi bajyaga bamusohora mu ishuri yabuze amafaranga yo kwishyura akagobokwa na bamwe mu nshuti ze biganagaga bakemera kugabanya ku mafaranga yabo yo kwishyura, bakamwishyurira igice nabo bakaba bishyuye igice ubuzima bugakomeza.
Kugeza ubu Bijiyobija avuga ko ashimira Imana ubuzima bubi yamukuyemo kuri ubu akaba ari umuntu umaze kugira aho yigeza.
