Ibidasanzwe wamenya kuri ‘Global Music Studio’ yazanye impinduka i Huye

Ibidasanzwe wamenya kuri ‘Global Music Studio’ yazanye impinduka i Huye

 Dec 7, 2024 - 14:31

Global Music Studio ni inzu itunganya umuziki iherereye mu Karere ka Huye hafi na Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye (Munsi ya Hotel Credo), yaje nk’igisubizo ku batuye muri aka karere ndetse n’Intara y’Amajyepfo muri rusange bafite impano ariko babuze uko bazibyaza umusaruro.

IGWANEZA Olivier, Umuyobozi mukuru w’iyi nzu, mu kiganiro yagiranye na The Choice Live, yavuze ko iyi nzu yashinzwe hagamijwe kuzamura impano zitandukanye z’abanyeshuri biga muri Kaminuza, nyuma y’isuzuma bakoze bagasanga nta mpano zikizamuka zivuye i Huye ngo zigere ku rwego rw’igihugu nk’uko byahoze mbere.

Ati “Gushinga iyi nzu byatewe n’uko twabonaga hano i Huye by’umwihariko muri Kaminuza y’u Rwanda, nta mpano zikizamuka ngo tubone hari umuhanzi uri muri Kaminuza y’u Rwanda azwi mu gihugu hose.”

Yakomeje avuga ko mu gihe gito iyi nzu imaze ifunguye imiryango, hari abahanzi batangiye kubagana bari gukorera ibihangano byabo, ndetse ko bitewe n’ubushake bafite bwo kuzamura impano z’abatuye i Huye, buri muhanzi wese bazajya bakorera igihangano bazajya bamufasha no kukimenyekanisha ku rwego rw’igihugu binyuze mu itangazamakuru n’ahandi.

IGWANEZA Olivier, umuyobozi mukuru wa 'Global Music Studio'

Ahamya ko muri iyi nzu bafitemo ibikoresho bifite umwimerere ku buryo igihangano cy’umuhanzi kizajya gisohoka gifite ubushobozi bwo guhangana ku isoko mpuzamahanga, dore ko ibi bikoresho bijya kugurwa biyambaje abahanga mu bijyanye no kumenya ubuziranenge bwabyo barimo abasanzwe batunganya umuziki n’abandi.

Mu rwego rwo kurushaho gukora ibihangano bifite umwimerere, iyi ‘studio’ yateganyije imikoranire na bamwe mu bahanga mu gutunganya umuziki bafite amazina akomeye mu Rwanda nka ‘Yee Fanta’ na ‘Tell Them’, aho bazajya bagira iminsi baza gukorera muri iyi studio bakaza kunganira ‘producer’ wabo uhahora witwa ‘Couronne’.

Olivier yavuze ko kandi batekereje gukorana n’aba ba-producer mu rwego rwo korohereza abantu bakoraga ingendo bajya i Kigali kubarebayo ndetse bamwe ugasanga batinya gukorerayo bitewe n’uko ibiciro byabo bihanitse.

Ahamya ko mu mikoranire bagiranye harimo no kugabanyirizwa ibiciro ku buryo umuhanzi wese uzakorera muri iyi studio azaba afite amahirwe menshi yo gukorerwa n’umwe muri bo ku giciro gito cyane.