Harmonize yashyize umucyo ku byo gusubirana na Frida Kajala

Harmonize yashyize umucyo ku byo gusubirana na Frida Kajala

 May 5, 2025 - 16:01

Nyuma y'amakuru amaze iminsi azenguruka ku mbuga nkoranyambaga avuga ko Harmonize yongeye gusubirana Farida Kajala bakanyujijeho mu rukundo, kera kabaye Harmonize yabishyizeho umucyo akura abantu mu rujijo.

Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru, Harmonize yateye utwatsi izo nkuru zikomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko ibyo ari ibihuha.

Yavuze ko nta buryo na bumwe buhari bwatuma bongera gusubirana, kuko bose ari abantu bakuru batandukanye buri wese agatangira kumenya ibye.

Ati "Oya, ntabwo twigeze dusubirana. Ntabyo nigeze mvuga, kandi nawe ntabyo yigeze avuga. Ubu buri wese ari mu bye."

Inkuru zivuga ko aba bombi bongeye gusubirana, zatangiye ubwo hajyaga hanze amashusho abagaragaza bishimanye ubwo bari bahuriye mu birori byo kwizihiza isabukuru y'amavuko y'umwana wa Marioo na Paula Kajala.

Nyuma Harmonize yakomeje kwenyegeza uyu muriro, aho nyuma yaje guhita yongera gushyira kuri Instagram ye amafoto yari yarasibye bari kumwe.

Harmonize yahakanye ibyo gusubirana na na Kajala Frida