Ibi birori byaherukaga kuba ku nshuro ya mbere ku wa 7 Nzeri 2024 muri Kigali Convention Center, aho byari byitabiriwe n’ibyamamare byinshi byo mu Rwanda no hanze yarwo. Byaranzwe n’imyiyereko idasanzwe, abitabiriye banyura ku itapi itukura, hanasusurutswa n’abahanzi batandukanye b’imena.
The Silver Gala ni ibirori bifite intego yihariye yo gukusanya inkunga ishyigikira ibikorwa bya Sherrie Silver Foundation, umuryango ufasha abana bafite impano zitandukanye mu myidagaduro zirimo kubyina, kuririmba no gucuranga ibikoresho bya muzika.
Sherrie Silver yavuze ko uyu mwaka bifuza kuzamura urwego rw’ibi birori kugira ngo bigire ingaruka nyinshi no gukomeza gufasha urubyiruko rufite impano, rukazabona amahirwe yo kuzibyaza umusaruro mu buryo burambye.
Hamenyekanye igihe ibirori bya The Silver Gala bizongera kubera


