Gyakie kugira neza byamuteje rubanda

Gyakie kugira neza byamuteje rubanda

 Apr 25, 2024 - 10:42

Umuhanzikazi Gyakie yakoze igikorwa cy'urukundo, gusa aho gushimirwa, hari abamuteye amabuye ku mbuga nkoranyambaga.

Umuhanzikazi wo mu gihugu cya Ghana, Gyakie, yagaragaye agabanya amafaranga abana bo ku muhanda iwabo, gusa iki gikorwa cyurukundo ntabwo cyakiriwe mu buryo bumwe.

Gyakie yahaye amafaranga abana bo ku muhanda muri Ghana 

Nk’uko bigaragara mu mashusho yashyize ku rubuga rwa TikTok, Gyakie, yahuye n’abana batanu bo mu muhanda, maze ku bw’impuhwe, yiyemeza kubaha GH ¢ 50 (3,777frw) ngo bayagabane.

Ni ibintu byanshimishije  abo bana ndetse banashimira uyu muhanzi ku bw'ineza ye, gusa ayo mashusho akimara kugera kuri TikTok benshi bahise bihutira kuyavugaho.

Gyakie aranengwa kuba yatanze amafaranga y'intica ntikize

Ni ibisanzwe ko ibyamamare bishora mu bikorwa by’ubugwaneza, kuko Davido na we yakoze  umushinga wo gufasha imfubyi muri Nigeria, ndetse Burna Boy na Ayra Starr na bo batangiye imishinga yo guteza imbere abaturage.

Icyakora, n’ubwo Gyakie na we yakoze igikorwa cy'Ubugwaneza, gusa hari abamunenze.

Mu gihe benshi bashimye Gyakie ku bw'ubuntu bwe bakanashimira umuhate we wo kugira icyo uhindura, abandi bagaragaje impungenge z’uko amafaranga yatanze ari intica ntikikize, bavuga ko Gyakie nk’umuntu w’icyamamare yakabaye yatanze amafaranga arenze ayo yatanze.

Gyakie n'ubwo yanenzwe gutanga urusenda ariko hari n'abamushimye

Icyakora nta we ugawa na bose, kuko ku rundi ruhande hari bamwe mu bamushyigikiye bavuga ko kuba uri icyamamare bitagutegeka kwisahura kugira ngo ushimwe.