Uko umufaransa waje mu Rwanda n’igare yahuye n’uruva gusenya muri Uganda

Uko umufaransa waje mu Rwanda n’igare yahuye n’uruva gusenya muri Uganda

 May 6, 2024 - 19:10

Mu minsi yashize nibwo ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amashusho y’umukerarugendo ukomoka mu gihugu cy’ubufaransa, wagaragaye atembera U Rwanda n’igare ridasanzwe, byamenyekanye ko yaje mu Rwanda aturutse muri Uganda yaraye ashwanye n’umuhanzi Pallaso bapfa ko yakoreye igitaramo hafi ye bigatuma adasinzira.

Umufaransa witwa Kino Yves, wagaragaye mu mashusho ku mbuga nkoranyambaga ubwo yari ari mu rugendo ruva mu gihugu cya Uganda yerekeza mu Rwanda, muri gahunda yo gusura u Rwanda n’ibindi bihugu bitandukanye byo muri Africa dore ko yageze muri Uganda akubutse mu gihugu cya Kenya.

Mbere y’uko agera mu Rwanda, yabanje kurara muri Hotel yo mu gihugu cya Uganda, bucya akomeza urugendo rwe rwerekeza mu Rwanda, gusa ubwo yari acumbitse kuri iyo hotel, yaje kuhahurira n’uruva gusenya kuko yahavuye atonganye n’umuhanzi Pallaso.

Kino Yves ubwo yari nu rugendo ruva Uganda yerekeza mu Rwanda

Ubwo yacumbikaga kuri iyo Hotel yo muri Uganda, byaje guhurirana n’uko hafi aho umuhanzi Pallaso yari yahakoreye igitaramo cyatinze kurangirangira bakageza saa kumi za mu gitondo, ibyabangamiye uyu mufaransa bigatuma abyuka akajya kwiyama abari gutuma adasinzira.

Mu mashusho yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga, Kino Yves atongana na Pallaso, aho yamubazaga impamvu bari gusakuza cyane bigatuma abantu badasinzira, undi akamubwira amwuka inabi amubwira ko ibyo bitamureba ko ari iwabo muri Uganda kandi ko agomba gukora icyo ashaka. Kino Yves yakomeje amubaza umuntu ushyiraho amategeko muri ako gace undi amusubiza ko ari we uyashyiraho. 

Pallaso yabanje gushwana na Kino Yves hafi ya Hotel yari acumbitsemo

Ibi byaje gutuma uyu mufaransa azinduka iya rubika yerekeza mu Rwanda. Mu mashusho yagaragaye ari mu Rwanda, yishimye cyane uko yahasanze bitandukanye n’uko yari abizi ndetse yishimiwe nabanyarwanda cyane.