Ubushakashatsi bwagaragaje ko atari byiza gukaraba buri munsi

Ubushakashatsi bwagaragaje ko atari byiza gukaraba buri munsi

 May 6, 2024 - 19:31

Abashakashatsi Julie Russak na David Whitlock, bagaragaje ko kwoga bigabanya utunyabuzima( bacteria) turinda uruhu kwangirika bityo ko atari byiza kubikora.

Bavuga ko umuco wo kwiyuhagira buri munsi udafite akamaro ku buzima bwa bantu, ariko abantu babikora, batinya gushyirwa mu kato kubera impumuro mbi.

Nk’uko ubushakashatsi bwakozwe n’inzobere ku buzima, harimo na Julie Russak, inzobere mu kuvura indwara z’uruhu, i Manhattan, muri Amerika, yasobanuye ko umuco wo kwiyuhagira buri gihe ushobora gukuraho udukoko( bacteria ) turinda uruhu rw’abantu.

Na none, impuguke mu butabire, David Whitlock wamaze imyaka 12 atikoza amazi  ahubwo akajya yitera imibavu mu rwego rwo kurinda utwo dukoko turinda uruhu kwangirika, na we asaba abantu guhagarika kwiyuhagira kugira ngo bongere izo bacteria ku mubiri wabo, kuko avuga ko zifitiye akamaro  ubuzima bw’abantu.