Gusomana dukunda byatangiye ari uburyo bw'isuku

Gusomana dukunda byatangiye ari uburyo bw'isuku

 Nov 18, 2024 - 21:22

Mu gihe benshi by'umwihariko abakundana bafata gusomana nka kimwe mu bikorwa byo konaza urukundo, abashakashatsi bo muri kaminuza ya Warwick mu Bwongereza, bagaragaje ko atari ko byagize kuko byatangiye ari uburyo abakurambere bakoreshaga mu gukorerana isuku harimo gukuranaho uduhu twumye ku munwa.

Gusomana ni igikorwa cy’urukundo cyo kwemeza urukundo ku bakundana.

Mu bihe bya kera, gusomana byafatwaga nk’ikigaragaza urukundo ndetse n’igikorwa cyo gusuhuza. Byari kandi uburyo bwo kwiyunga, kubabarirana, no kubahana.

Icyakora benshi ntibumvikana ku byerekeye inkomoko yo gusomana.

Inguge bivugwa ko dukomokaho zakoraga ibyo twita gusomana zikura uduhu twumye ku munwa ya ngenzi zazo

Hagati aho, abahanga bamwe bavuga ko gusomana bitatangiye ari ikimenyetso cy’urukundo, ahubwo ko bwari uburyo inyamaswa bivugwa twakomotseho zakoreshaga zikuranaho udusimba n’imyanda.

Nk’uko ibitangazamakuru byo birimo na Daily Star bibitangaza, abashakashatsi bo muri kaminuza ya Warwick mu Bwongereza bavuze ko uburyo bwo gusomana bwatangiriye kuri sekuruza wa kera w’ikiremwamuntu, inguge mu myaka miriyoni 7 ishize.

Abashakashatsi bavuga ko ibi twita gusomana muri iki gihe, ari uburyo izo nguge zakoresha zikura udusimba n’imyanda mu bwoya bwa ngenzi zazo ubwo zabaga zimanutse zivuye mu biti.

Abashakashatsi basobanuye ko hari ubwoko bwinshi bwo gusomana, ariko byose bifite icyo bihuriyeho nko guhuza iminwa no guhumeka bidasanzwe.

Inguge zakoraga ibyo twita gusomana zikura udukoko mu bwoya bwa ngenzi zazo

Icyakora nk’uko abo bashakashatsi babigaragahe mu bushakashatsi baherutse gusohora mu kinyamakuru Evolutionary Anthropology, uko iminsi yagiye yicuma byahindutse uburyo bwo kugaragariza abantu urukundo, by’umwihariko abakundana.