Greenwood wavumwe i Manchester arifuzwa n'ibifi binini byo muri Espagne

Greenwood wavumwe i Manchester arifuzwa n'ibifi binini byo muri Espagne

 Dec 15, 2023 - 12:37

Amakuru ava muri Espagne aravuga ko Mason Greenwood udafite ikizere cyo gusubira muri Manchester United, yifuzwa n'ikipe ya FC Barcelona.

Mason Greenwood uri mu ntizanyo muri La liga mu ikipe ya Getafe, ari kwifuzwa n'amakipe atandukanye ayobowe n'iyi kipe arimo ishaka kumusinyisha burundu.

Gusa urugamba rwo gusinyisha uyu musore rwatangiyr gukomera kuko rwinjiwemo n'ikipe ya FC Barcelona iri mu makipe y'amazina akomeye i Burayi, bigoye ko Getafe yarwanira nayo umukinnyi.

Inkuru dukesha TalkSPORT iravuga ko ikipe ya FC Barcelona yohereje abashinzwe kuyirebera abakinnyi bajya kureba imikino ya Getafe, bakaba barimo biga kuri uyu musore w'umwongereza ukina imbere ku ruhande rw'iburyo.

Andi makuru kandi avuga ko ikipe ya Atletico Madrid, Valencia, Real Sociedad ndetse na Lazio Roma yo mu Butariyani, nazo zaba zifite igitekerezo cyo kugerageza gusinyisha uyu musore mu mpeshyi.

Mu mikino 13 Mason Greenwood amaze gukina muri La liga, uyu musore amaze gutsinda ibitego bine ndetse anatanga imipira itagtu yavuyemo ibitego, bivuze ko yagize uruhare mu bitego birindwi.

Uyu musore w'imyaka 22 aracyari umukinnyi wa Manchester United, akaba afite amasezerano azarangira mu mpeshyi ya 2025.

Greenwood yatawe muri yombi muri Mutarama 2022 ashinjwa guhohotera umukunzi we Harriet Robson, byaje gutuma amara imyaka hafi ibiri ataragaruka mu kibuga.

Nyuma y'uko uyu mukunzi we abyinjiyemo agakuraho ikirego, Manchester United yafashe umwanzuro wo gutiza uyu musore, ndetse byitezwe ko amahirwe yo kugaruka Old Trafford ari make cyane.

Mason Greenwood arifuzwa n'amakipe menshi