Biteganijwe ko Elon Musk mu 2027 azaba yaragejeje tiriyoni y’amadorari, nk’uko raporo nshya yashyizwe ahagaragara na Informa Connect Academy ibigaragaza.
Umutungo wa Musk wagiye wiyongera ku gipimo 110 ku ijana buri mwaka, bitewe n’imigabane afite muri Tesla, SpaceX, no kwibikaho X (yahoze yitwa Twitter).
Ubutunzi bwa Elon Musk buri kuzamuka umunsi ku munsi
Kugeza ubu, ubutunzi bw’uyu muherwe bumaze kugera kuri miliyari 241 z’amadolari, kandi imihindagurikire y’imari ya Musk imushyira ku mwanya wa mbere mu batunze agatubutse ku isi.
Nubwo Jeff Bezos na Jensen Huang nabo bari mu bifuza kugeza kuri tiriyoni, ishoramari n’ibikorwa bitandukanye bya Musk bisa nkaho bimutandukanya cyane n’aba bagenzi be.
