Iyo uganiriye n'impuguke mu buzima bakugira inama yo kujya unywa amata nk'ikinyobwa cyongera intungamubiri, cyangwa se mu gihe utayabashije ukaba warya igi cyangwa inyama.
Mu mata usanga higanjemo calcium nyinshi ituma amagufwa y'umuntu akomera kandi bigatuma umuntu agira ubuzima bwiza muri rusange.
Ariko amata nk'ibindi bintu byose iyo unyweye arengeje urugero bishobora kukuviramo ingaruka nyinshi mu buzima bwawe, aho usanga ya magufwa washakaga gukomeza ahubwo birangiye yangiritse agatangira kujya avunagurika nk'uko ubushakashatsi bubigaragaza.
Si ibyo gusa kuko iyo unyweye amata menshi bishobora gutuma amahirwe yawe yo kubaho agabanuka, bityo ukaba wabura ubuzima mu gihe gito.
Ubushakashatsi bugaragaza ko nubwo amata ari meza ariko umuntu unywa ibirahure (Ibikombe) bitatu ku munsi (680ml) aba afite amahirwe yo gupfa vuba kuruta umwe udakunda kuyanywa.
Kunywa amata menshi kandi bituma ibinure byiyongera mu mubiri ugasanga umuntu atangiye kugira umubyibuho ukabije, ariho usanga umuntu ahakura indwara y'umuvuduko w'amaraso.
Niyo mpamvu uzasanga umuntu urwaye indwara y'umuvuduko w'amaraso agirwa inama yo kunywa amata make.
Niba nawe ushaka kurwanya indwara y'umubyibubo ukabije urasabwa kunywa amata make.
Abahanga mu by'ubuzima bakugira inama yo kunywa byibuze ibirahure bitarenze bibiri ku munsi mu gihe wakabije.
