Dore impamvu abakinnyi bahanwa iyo bishimiye igitego bagakuramo imyambaro

Dore impamvu abakinnyi bahanwa iyo bishimiye igitego bagakuramo imyambaro

 Sep 28, 2025 - 15:31

Rutahizamu wa Liverpool, Hugo Ekitike, yahawe ikarita itukura mu mukino batsinzemo Southampton ibitego 2-1 muri Carabao Cup, nyuma yo gukuramo umupira(umwambaro) ubwo yari amaze gutsinda igitego cy’intsinzi bivugisha benshi.  Ariko se ubundi ni iki gituma abakinnyi bahanwa iyo bishimiye igitego bakuramo imyambaro?

Amategeko y’umupira w’amaguru ashyirwaho n’Inama Mpuzamahanga iyashinzwe (IFAB) avuga ko umukinnyi ukuyemo umupira cyangwa akawuzamura ugahisha umutwe we mu gihe yishimira igitego ahita ahabwa ikarita y’umuhondo. Iyo umukinnyi yari afite indi karita y’umuhondo, ahita ahabwa itukura.

Iri tegeko ryashyizweho mu mwaka wa 2004, hagamijwe kwirinda ko abakinnyi bakora ibikorwa bishobora gusuzugura abakinnyi bahanganye cyangwa abafana, kurinda gutinza umukino, no kwirinda ko hatambutswa ubutumwa bwa politiki cyangwa ibirango bitari iby’abaterankunga b’ikipe. 

Uretse ibyo kandi, no mu mico imwe n’imwe kwerekana igice cyo hejuru cy’umubiri bifatwa nk’ibidakwiye, ari na byo byatumye hashyirwaho iri tegeko.

Uretse Hugo Ekitike, hari n’abandi bakinnyi bakomeye bagiye bahura n’ingaruka nk’izi:

Diego Forlán yakuyemo umupira mu 2002-03 ubwo yakiniraga muri Manchester United, biba ngombwa ko umukino ukomeza yambaye ubusa hejuru.

Amad Diallo yahawe ikarita itukura mu 2024 nyuma yo gutsindira Manchester United igitego cy’intsinzi batsinze Liverpool.

Demarai Gray yahawe ikarita y’umuhondo ubwo yakuragamo umupira mu rwego rwo kwibuka nyiri Leicester City, Vichai Srivaddhanaprabha wapfiriye mu mpanuka y’indege.

Mario Balotelli yakunze kubihanirwa, cyane cyane ubwo yerekanaga umupira yari yambariyeho wanditseho ngo “Why always me?” ndetse n'ubwo yishimiraga igitego yatsinze uBudage mu gikombe cy’u Burayi cya 2012.

Vincent Aboubakar wa Cameroon yahawe ikarita itukura mu gikombe cy’isi cya 2022 ubwo yari amaze gutsinda igitego cy’intsinzi batsinze Brazil, maze agakuramo umupira.

Urugero rwa Hugo Ekitike rwerekana neza ko iri tegeko rikomeje gukurikizwa ku rwego rwo hejuru, kandi kwishimira igitego mu buryo butemewe bishobora guhinduka igihombo gikomeye ku mukinnyi n’ikipe ye.

Hugo Ekitike aherutse guhabwa ikarita itukura kubera gukuramo umupira 

Diego Forlán byabaye ngombwa ko akina atambaye nyuma yo kwishimira igitego yambura umupira

Balotelli yagiye ahanwa kenshi kubera kwishimira igitego yambura umupira