DJ Ira yasabye amarushanwa yo guca  impaka

DJ Ira yasabye amarushanwa yo guca impaka

 May 18, 2026 - 15:43

Iradukunda Grace Divine wamamaye mukuvanga imiziki nka DJ Ira, yasabye ko hashyirwaho amarushanwa ahuza abakobwa bavanga umuziki mu Rwanda, mu rwego rwo gukuraho impaka n’urujijo bimaze igihe bigaragara ku mbuga nkoranyambaga hibazwa urenze undi.

DJ Ira yabigarutseho mu kiganiro 'IGIHE Sports', aho yavuze ko akunze kubona abantu ku mbuga nkoranyambaga bakoresha amafoto y’aba-DJ batandukanye bakabaza uwo babona urusha abandi kuvanga umuziki, ibintu akenshi birangirira mu guterana amagambo no gutukana hagati y’abafana.

Uyu mukobwa yavuze ko ibyo bigenda bifata indi ntera kuko bamwe mu bafana baba bashyigikiye aba-DJ runaka batangira gutuka abandi cyangwa kubatesha agaciro, ibintu avuga ko bidatanga isura nziza kuri uyu mwuga uri kugenda ukura mu Rwanda.

Yagize ati: “Njya nkunda kubona ku mbuga nkoranyambaga batugereranya turi benshi, abantu bakamanuka mu hatangirwa ibitekerezo bakadutuka bitewe n’uwo bafana. Numva hazaza nka kompanyi imwe ikomeye igakora amarushanwa y’aba-DJ b’abakobwa, tugakora, uwa mbere akaba uwa mbere n’uwa nyuma akaba uwa nyuma.”

DJ Ira yavuze ko amarushanwa nk’ayo ari yo yabasha gutanga ishusho nyayo ku rwego rwa buri umwe mu bavanga umuziki, aho abantu bahagarika gukomeza kugendera ku marangamutima cyangwa ku kuba umuntu akunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu mukobwa kandi agaragaza ko hari abakobwa bakora aka kazi barengana cyane kubera ibitekerezo by’abafana, rimwe na rimwe bagatukwa cyangwa bagasuzugurwa nyamara bafite impano n’ubushobozi bwo gukora akazi kabo neza.

Yemeza ko kubona amarushanwa nk’ayo ashyirwaho byamushimisha cyane kuko byagabanya impaka zidafite ishingiro zikunze kugaragara ku mbuga nkoranyambaga.

Mu myaka yashize, umubare w’abakobwa binjiye mu mwuga wo kuvanga umuziki mu Rwanda wakomeje kwiyongera, aho bamwe muri bo bamaze kubaka amazina akomeye ndetse bagatumirwa mu bitaramo bikomeye no mu birori bitandukanye.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien