Diana umugore wa Bahati yavuze uko yakuze arya amafranga y'abagabo

Diana umugore wa Bahati yavuze uko yakuze arya amafranga y'abagabo

 May 8, 2024 - 15:06

Umugore w'umuhanzi Bahati, Diana Marua, ukomoka mu gihugu cya Kenya, yahishuye uko yamaze ubuto bwe bwose atunzwe n'amafaranga yahabwaga n'abagabo batandukanye bakururwaga n'ikimero cye, akababeshya ko abakunda.

Uyu mugore yatangaje ko ari mu bantu bake babashije kubyaza umusaruro ubuto bwe, yiyitaho dore ko yahoraga mu birori akiyitaho uko bishoboka kose.

Diana avuga ko yakuze akunda abagabo bafite amafranga kuko ari bo bmuhaga ayo kwiyitaho no kuryoshya, ibyatumaga usanga atendeka cyane .

Yakomeje avuga ko ikimero cye kiza cyakururaga abagabo benshi ari cyo cyatumaga ahorana amafranga wasangaga bamuhaye. Yavuze ko yigeze no kugera igihe akundana n'umusore wo mu gihugu cya Kenya, ariko akagira n'undi wabaga hanze y'igihugu yatendekaga ariko we amukurikiyeho amafranga yamuhaga akayasangira n'uwo yakundaga l.

Yagize ati "Hari ubwo nagize abakunzi babiri, nkundana n'uba muri Kenya ariko hari n'undi natendekaga aba hanze y'igihugu, akajya ampa amafranga n'uwo nkunda."

Nyuma yo kunyura muri ibi byose, Diana yaje kugera igihe afata umwanzuro wo gukunda umuntu umwe, ari bwo mu 2017, yiyemezaga kubana na Bahati nk'umugore n'umugabo ndetse bakaba baramaze no kwibaruka.

Uyu muhanzi Bahati yamenyekanye mu Rwanda cyane mu ndirimbo yakoranye na Bruce Melodie, bose 'Diana' yatuye uyu mugore we.