Diamond Platnumz yishongoye kuri Willy Paul

Diamond Platnumz yishongoye kuri Willy Paul

 Dec 10, 2024 - 15:31

Umuhanzi Diamond Platnumz yagize icyo avuga ku bijyanye na saga yabereye muri Kenya mu iserukiramuco rya “Furaha City” aho yananiwe gutaramira abakunzi be kubera akavuyo kabaye hagati y’ubuyobozi bwe n’umuhanzi Willy Paul ndetse n’abateguye iki gitaramo.

Diamond Platnumz, mu butumwa burebure yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, yavuze ibintu byinshi byose bigaruka ku kuba Willy Paul yrakoze amafuti yose ku girangi azumukire ku izina rye(Diamond), ndetse abantu bamwiteho.

Diamond avuga ko atari ubwa mbere abantu bashaka kuzamukira ku izina rye by’umwihariko ku mbuga nkoranyambaga, bityo akavayari amahirwe y’imbonekarimwe kuri Willy Paul wari arimo kubikora amaso ku maso.

Byari biteganyijwe ko Willy Paul agomba kujya ku rubyiniro mbere ya Diamond Platnumz, gusa abateguye icyo gitaramo baza kumumenyesha ko bibaye ngombwa ko Diamond ari bujyeho mbere ye.

Akimara kubyumva ntiyabyakiriye neza maze ateza akavuyo avuga ko bidashoboka, bituma ajyaho mbere nk’uko byari byapanzwe mbere, icyakora birangira Diamond Platnumz na we atagaragaye ku rubyiniro mu buryo butunguranye.

Uretse akavuyo kahaberye uwo munsi, n’ubu benshi barakibaza icyabujije Diamond kuririmba, gusa uyu muqhnzi yasezeranije abakunzi be ko azababwira icyamubangamiye kugeza yanze kuririmba.