Diamond Platnumz yacecekesheje abamushyingiraga undi umugore

Diamond Platnumz yacecekesheje abamushyingiraga undi umugore

 Oct 1, 2025 - 14:27

Umuhanzi w’icyamamare wo muri Tanzania, Diamond Platnumz, yahakanye amakuru yari amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranyambaga avuga ko agiye kurongora umugore wa kabiri.

Mu butumwa bwe aherutse gusangiza abafana, Diamond yagize ati:“Ndabona hari inkuru ziri gukwirakwizwa ngo Simba yashatse undi mugore. Oya bana, nta wundi mugore nashatse. Ntimunshinje imbaraga ntanafite.”

Byongeye, hari video iri gusakara igaragaza Diamond ari kumwe n’umukobwa mu modoka, bamwe bafata nk’ikimenyetso cy’urukundo rundi, ariko uyu muhanzi yagaragaje ko ari igice cy’umushinga mushya w’indirimbo ateganya gushyira hanze bidatinze.

Diamond yongeyeho ati:“Uku kwezi ni ukw’ibyishimo n’imyidagaduro gusa. Ibya makimbirane n’umugore byo sinkibishaka.”

Ayo magambo agaragaza ko uyu muhanzi w’icyamamare muri Afurika y’Uburasirazuba asaba abakunzi be kwibanda ku muziki no ku myidagaduro abategurira, aho kwita ku nkuru z’ibihuha zidafite ishingiro.